Ikaze

Ikaze:

Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije , yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa ,akangabira umurimo we, nubwo nabanje kuba umutukanyi n'urenganya n'umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera; kandi ubuntu bw'Umwami wacu bwarushijeho gunsagirizwa, bufatanije no kwizera n'urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.

Iri jambo niryo kwizerwa rikwiriye kwemerwa rwose, yuko Kristo Yesu yazanywe mu isi no gukiza abanyabyaha, muri bo ni jye w'imbere.

Ariko icyatumye mbabarirwa ni ukugirango Yesu Kristo yerekanire muri jye uw'imbere kwihangana kwe kose, ngo mbe icyitegererezo cy'abazamwizera bagahabwa ubugingo buhoraho. Umwami nyir’ibihe byose udapfa, kandi utaboneka, ari we Mana imwe yonyine , ihimbazwe kandi icyubahiro kibe icyayo iteka ryose, Amen.

 (1Timoteyo 1:12-17).

 Turabakiriye kuri uru rubuga rwacu ; ‘GARUKA’

 "GARUKA KU RUFATIRO RW’INTUMWA N’ABAHANUZI".

Mwene data ukeneye kumenya bisumbyeho, turakurarikira gukurikirana inyigisho zinyuranye zigendanye n’ibihe. Zizajya zitangirwa kuri uru Rubuga.

Uru Rubuga rushyiriweho kugirango abantu Imana yaremye bamenye icyo gukora muri  ibi ibihe by’imperuka dusohoyemo, kugirango hatazagira ugira icyo yireguza ku munsi w’urubanza, ariwo munsi w’amateka.

Ikaze mwene data , wowe ukeneye kumenya, ikaze nawe wumva utabishaka ku bw’impamvu nyinshi zinyuranye , ‘nta wamenya’ , ahari aho nicyo gihe cyawe cyo gukirizwamo !

Nturakira Umwami Yesu mu bugingo bwawe ngo akubere Umukiza n’Umucunguzi ? (Abaroma 10 :9-10).

Upinga iby’Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bwa Yesu Kristo buhesha uwizera wese Agakiza, kubera ko wifite Idini rya so na sogokuru ugitsimbarayeho, ufata nkaho ari umurage wasigiwe, nk’umwuka w’igihango hagati yawe n’ababyeyi ?

Ibya Yesu ubifata nk’ubuyobe ? Nk’Inzaduka ?

Warize ufite ubumenyi bwinshi cyane, nta mwanya ufitiye ibya Yesu ?

Ukoresha Siyanse ? Ndetse unyuzamo ukavuga ko abari mu bya Yesu batagira ubwenge ?  Ko bakabya n’ibindi…Ariko : ‘Kubaha Uwiteka nibwo Bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka’.  (Yobu 28 :28).

Ufite ibikomere byinshi bigendana n’ibyabaye mu Rwanda no mu Biyaga Bigali ? Interahamwe zakwiciye umuryango?

Inkotanyi zakwiciye umuryango?

Hari abakwambuye ibyawe , imitungo n’ibindi?

Ufite abawe bafunze ?

Ibi byose ntibituma ubabarira? Ntushaka no kubiganiraho?

Wanga aya moko yombi abahutu n’abatutsi? Wanga abatutsi cyane? Wanga abahutu cyane? Wanga uRwanda ?

Byarakunaniye gutandukanya Idini n’Agakiza ? Ntusobanukiwe n’Ijambo ry’Imana ? Wakomerekejwe n’abiyita abakozi b’Imana atari bo, imbuto zabo mbi zarakubihiye bituma wanga Agakiza, maze uhita wivumbura ubivamo ?

Ukeneye guhishurirwa n’Imana icyo yakuremeye ? Ntusobanukiwe n’Impano zawe, urahuzagurika ? Uribaza byinshi ku birebana n’Amadini menshi ari mu mw’isi, n’ITORERO  rya Yesu Kristo nyakuri, rya rindi yabwiye Petero ati ;

‘Nanjye ndakubwira nti uri ‘Petero’, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora’. ( Matayo 16 ;18).

Wari warakijijwe uhagarara neza igihe runaka none waraguye, maze urabyihorera ?

Uri inkomere ntushaka kwihana no kubabarira ?

Urashaka Imana kubera gutinya umuriro utazima?

Warasayishije mu byaha none wumva Imana itakubabarira ?

Hari n’ibindi bibazo ufite waburiye ibisubizo ?

Wumva urakaye gusa?  Ufite ubwoba?

Muri make ukeneye kumenya ‘UKURI’ ngo kukubature ?

Tuguhaye ikaze kuri uru Rubuga. Twemeza nta gushidikanya ko

Ijambo ry’Imana rifite ibisubizo byose umwana w’umuntu yibaza.

Urararistwe rero uwo uri we wese kugirango dusangire ibyiza bituruka ku Mana Data wa twese, se w’Umwami, Umukiza n’Umucunguzi wacu Yesu Kristo, tubiyobowemo kandi tubifashijwemo n’Umwuka we Wera.  

Ikaze na none mwene data. Garuka ntivangura!

Biracyaza...

Imana iduhane umugisha.

Murebwayire M. Esther.

 

 

 

 

 

Share this post

Powered by GARUKA